Sunday, 23 December 2018

Byinshi k’ubucuti abantu bagirana n’inkomoko nyayo yabwo!


Umuhanga « Arsitote » avuga ko ubucuti ari uburinganire bugereranywa n’ubutabera. Buri wese akorera undi ibyiza bingana n’ibyo nawe agirirwa.

Kubera ubucuti abantu bagirana, hashyizweho n’Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana k’ubucuti [Tariki ya 30 Nyakanga buri mwaka]:

Ni igitekerezo cyagizwe na Joyce Hall washinze uruganda Hallmark cards  ruherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Kansas, i Missouri, rukaba rwarakoraga amakarita y’iposita (Cartes postales).

Uru ruganda rwahimbye uwo munsi mu rwego rwo gukora uruhererekane rushingiye ku bantu batandukanye ariko bahuriye mu kintu runaka nko gutembera(Social Network), maze bagahuzwa hakoreshejwe itumanaho rikoreshwa n’abantu cyane maze bakajya basuhuzanya.

Bwa mbere  uwo munsi w’ubucuti wizihijwe n’igihugu cya Paraguay cyo muri Amerika y’Amajyepfo mu mwaka 1958 kandi wizihizwa nk’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ubucuti. Bitanzwemo igitekerezo na Ramon Artemio Bracho, icyo gihe abawijihije bahuriye I Pueto Pinasco basangira amafunguro ya nijoro.

Uyu munsi waje kandi kwemezwa n’umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2011 kugirango himakazwe ubucuti hagati y’abantu b’imico itandukanye hagamijwe kwimakaza amahoro mu batuye Isi.

Mu mwanzuro wa Loni 65/275 hagaragaramo gushimangira ko urubyiruko arirwo shingiro ry’abayobozi b’ahazaza b’ibihugu, rugomba kwitabira ibikorwa biteza imbere imico itandukanye hagati y’ibihugu hagamijwe kubaha umwihariko wa buri muco no kwimakaza amahoro.

Abanditsi n’abasesenguzi batandukanye, basobanura ubucuti nk’ubukungu ntagereranywa nyamara bukaba butihagije ubwabwo ahubwo bugomba kuba bwubakiye k’ukuri. Ntabwo bugamje gusa ku kubana neza kw’ abantu, bugomba kurenga bukarangwa no gukorera hamwe ibikorwa byiza.

Ubucuti mu Isi y’ikoranabuhanga !!

Mu gihe hambere haba mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi ku Isi ubucuti bwagaragazwaga no gusurana, ari naho havuye umugani ngo « Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge » ;  ubundi bugashimangirwa n’impano zinyuraye, kwandikirana no guhana amakarite postales, abanyarwanda bo bakagerekaho guhana inka no kunywana nk’igihango gisangiza gupfa no gukira, gusa ubu byose byarorohejwe kubera itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga.

Uyu munsi abantu barasurana kuri telefoni, ibintu byose bisigaye byarabaye ikoranabuhanga. Ni ukohererezanya amashusho, amajwi n’amafoto ajyanye n’ubucuti binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Twitter, Facebook, Whatsaap, Viber, n’izindi.

Ubu kandi usanga ibintu byarahindutse aho usanga abantu bahurira ku mbuga nkoranyambaga nta muntu uzi undi. Umuntu asaba undi ubucuti kuri Facebook utamuzi, uko bukeye n’uko bwije iyo ukoresha Facebook ukisanga muri Group ya Watsaap utazi inkomoko yayo.

Mbese usanga umuntu mu buzima bw’imbuga nkoranya-mbaga afite inshuti amagana n’amagana nyamara ugasanga ntawe yakwita inshuti nyanshuti.

Gusa ikigaragara ni uko ubucuti bushingiye kuri izi mbuga nkoranyambaga bigenda bwiyongera. Chaine imwe y’amahotel yitwa Mercure  ndetse n’ikigo TNS Sofres kizobereye mu bushakashatsi buzwi nka Sondage, bagaragaza ko nko mu bushinwa 72% by’abakoresha Internet bagira inshuti zo ku mbuga nkoranyambaga bisa nko kugira inshuti batanazi..

Aba bashakashatsi bakerekana ko muri iki gihe usanga ibyo  abantu bita inshuti nyanshuti mu buzima, ushobora gusanga  ari 2% bonyine mubo muhura umunsi ku wundi, 90% muhura mu nzira ntibakumenye ;  naho nka 8% nibo muhura mukongera guhura munzira mukabonana.

Fanny Plateau asobanura ubucuti nko gusangira urushinge cyangwa se ubusabusa (Partage l’epingle).

Ntezimana Jean Claude

No comments:

Post a Comment