Umukuru w’igihug cy’u Rwanda
Paul Kagame avuga ko ikizatuma umwirabura wese agira agaciro kandi kamubereye mu ruhando mpuzamahanga aruko umwirabura we
ubwe ahindura imitekerereze ,kandi agaharanira ko agaciro afite atakamburwa.
Asubiza umuntu wari
ubajije ikibazo kigira kiti “ Ariko ni hehe kuri uyi si umwirabura ashobora
kubaho atekanye? Ni hehe azakura umutuzo? Ni hehe agaciro ke katazashingira ku
ibara ry’uruhu rwe?”
Umukuru w’igihugu
yasubije ko imyumvire no guharanira agaciro ke nk’umwirabura ari intwaro
izatuma yumvikana ku Isi.
Ati “Bigomba kuzahera
mu mitekerereze ye, kandi ntiyemeranye n’ibikorwa.”
Ibi bije nyuma yuko hakunze kugaragara ibibazo by’ubusumbane
hagati y’abantu hagendewe ku ruhu cyangwa ibihugu baturukamo ikomeje kuba
ingingo yibazwaho na benshi ku Isi, bakemeza ko bidindiza iterambere rya bimwe
mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika.
Benshi mu bakuru
b’ibihugu ntibemeranya n’uburyo ibihugu bikomeye ku Isi biha agaciro Afurika
cyangwa bimwe mu bihugu by’Abarabu.
Urugero ni nka Perezida
wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, uri mu ruzinduko rwo kuzenguruka Afurika
y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu yavugiye muri Uganda ko Isi idashobora
kugendera ku byemezo by’ibihugu bitanu bikomeye
ku Isi gusa, kandi akanama ka Loni gashinzwe umutekano kadashobora gukomeza
gutegeka ibyo, ibyo bihugu bikora n’ibyo
bibujijwe.
Yagize ati “Nta
munyamuryango uhoraho uva mu bihugu bya Afurika, mu bihugu by’Abayisilamu mu
kanama k’umutekano ka Loni, ibi binyuranye n’amahame yose y’ubutabera, nka
Turikiya turabyamagana kandi ntidushobora kubyihanganira, ni ko tubyumva kandi
byakomeje kurya benshi mu matwi, tuzakomeza gusaba impinduka mu buryo imibanire
mpuzamahanga ikorwamo.”
Jean Claude Ntezimana
No comments:
Post a Comment