Monday, 6 May 2019

Ngororero: Bafite icyizere cyo kurandura imirire mibi, kubera gutera ibiti by’imbuto!


Abatuye mu murenge wa Nyange Akarere ka Ngororero baravuga ko imwe mu mpamvu zitera ikibazo cy’imirire mibi gikunze kugaragara ku bana babo biterwa no kubura imbuto zo kurya zirimo Avoka n’imyembe kubera ko nta biti by’avoka n’imyembe bagiraga  mu mirima.

Bavuga ko ingemwe bahawe n’ ubuyobozi bw’umurenge wabo z’ibiti by’imbuto ziribwa birimo avoka n’imyembe mu gihe kiri imbere imbuto zizera kuri ibi biti zizabafasha kurandura imirire mibi ikigaragara mu bana babo.
Abaturage n'abayobozi bari gutera ibiti by'imyembe mu mirima
Mukagakuru Anatharie utuye mukagali ka Vuganyana muri uyu murenge wa Nyange , ati “kuba muri uyu murge  ntabiti by’avoka n’imyembe bihari bituma abacuruzi b’imbuto zikomoka kuri ibyo biti bazigurisha ku giciro gihanitse, nta nuwashidikanya ko ibi byaba biri no mu byatumye bamwe mu bana bo muri uyu murenge barahuye n’ikibazo cy’imirire mibi kuko usanga mu miryango myinshi nange nihereyeho ari ingorabahizi kubona amafaranga yo kugurira abana avoka cyangwa imyembe”.

Gashirabake Innocent nawe utuye mu murenge wa Nyange avuga ko kubera ubusharire buri mu butaka bwabo butuma ibiti bateye by’avoka n’imyembe bidakura ndetse nibyagerageje gusa naho bikura bikaba bidatanga umusaruro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wUmurenge wa Nyange, Mukasano Gaudance nta nyuranya n’ibyo abaturage bavuga, ariko akabizeza ko mu myaka ibiri iri mbere iki kibazo kizaba cyamaze gukemuka.
Ati“ mu ibarura ryakozwe mu mwaka ushize ku bana bari mu mirire mibi bo muri uyu murenge ryagaragaje ko abana 110 bari mu kibazo cy’imirire mibi, ubu wenda navuga ko hakozwe ibishoboka byose aho tugeze ubu muri uyu mwaka wa 2019 abana 20 aribo dusigaranye bari mu kibazo cy’imirire mibi.
Ubusanzwe mu mirima y'abaturage nta biti by'imbuto bagiraga, bigatuma bagira ikibazo cy'imirire mibi
Sinabura kuvuga ko rero uko kuba nta biti by’avoka n’imyembe tugira abaturage bakabaye bakuraho izo mbuto zo guha abana babo na byo byaba biri mu byateje ikibazo cy’imirire mibi mu bana”

Uyu Munyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Akomeza avuga ko  ubu muri uyu murenge hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti by’avoka n’imyembe bitanga umusaruro mu gihe kitarambiranye, igikorwa avuga ko batangiye gukora ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko hamwe n’umushinga wa World Vision, ku buryo hari ikizere cy’uko abaturage batazongera kubura Avoka n’imyembe baha abana babo.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’urubyiruko, Umukozi ushinzwe iterambere ry’urubyiruko muri iyi Minisiteri Ngabonziza Benoin avuga ko  iyi Minisiteri yahisemo gukorana n’urubyiruko  rwo muri uyu murenge muri gahunda yo gutera ibiti by’avoka n’imyembe muri buri rugo, hagamijwe ko ikibazo ‘cy’imirire mibi mu bana cyawugaragayemo gikemuka burundu, cyane ko ngo gishobora kuba cyaratewe  n’uko kubura Imbuto.

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’umushinga wa World Vision ibiti by’avoka n’imyembe bigera ku 11000 nibyo bimaze guterwa muri uyu murenge mu tugari 4. Iki gikorwa biteganyijwe ko kizakomereza no mu tundi tugari dusigaye.
   (Se)

No comments:

Post a Comment