Sunday, 12 October 2014

Kubaka ubushobozi bw’umwana w’umukobwa uba wubatse ejo heza

Kubaka ubushobozi bw’umwana w’umukobwa uba wubatse ejo heza
    
   
Ubusinzi bugaragara mu miryango imwe n’imwe , gucana inyuma kw’abashakanye, gutwara inda zitateganijwe kw’abakobwa b’abangavu akenshi kubera uburere buke bahabwa n’ababyeyi , ubukene n’ibindi ,nibyo bigaragara nk’ imbogamizi ku ikwiterambere ry’abana byumwihariko b’abakobwa.
Ibi ni bimwe mu byashimangiwe n’abaturage b’akarere ka Musanze, intara y’amajyaruguru ,ubwo hatangizwaga gahunda y’ icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi  n’ubw’umwana,  ndetse no gushimangira  gahunda ya 12+ (Tuelve Plus Program), yo kubaka ubushobozi  bw’abana b’abakobwa; icyumweru kigomba gutangira  kuva  kuwa 7 kugera kuwa 9 ukwakira 2014.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winiflide , umubare munini w’abaturage batuye aka karere  barabarirwa mu rubyiruko ,dore ko  abagera kuri 80% bari munsi y’imyaka 35.

Niyibizi Justin, ni urubyiruko akaba n’umunyeshuri  muri G.S. MUSANZE I, umwaka wa kabiri , avuga ko ababyeyi batita cyane ku burere bw’abana babo , cyane nk’abakobwa, hanyuma bagakura bigira mu basore hirya no hino.

Ati “akenshi usanga ababyeyi bategera abana (b’abakobwa )ngo babe babaganiriza ku buzima bw’imyororokere  ,cyangwa se ugasanga nk’ imiryango iba ikennye bityo bigatuma bajya cyane mu bintu by’abasore”

Felicien , Umuyobozi w’ikigo ndera buzima cya Gasiza, cyo muri Musanze nawe ashimangira ko ababyeyi batita ku bana babo, akenshi kubera  imirimo bakora cyangwa se n’amakimbirane aba mu miryango, dore ko nk’abajyanama b’ ubuzima bajya kenshi mu ngo ariko ntibababone.

Ati “urugero nkange,nturiye umupaka wa Uganda, ababyeyi benshi bakorera I bugande bakaza hashize igihe kirekire  ntibaboneke mu ngo zabo,ugasanga nk’ umugabo yahariye urugo umugore gusa kandi nawe adashoboye… , cyangwa akenshi ugasanga mu ngo umugore n’umugabo barahora mu manza, umugore cyangwa umugabo yataye urugo ,bityo ugasanga abana babuze ubitaho”.
Umwihariko ku bana b’abakobwa.

Gahunda ya 12+ (Twelve Plus program), ni gahunda igenewe abana b’ abakobwa  bari mu kigero cy’imyaka 10 kugera kuri 12, ikaba igamije kubaka ubushobozi bwabo.

Ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi “Tubungabunge ubuzima bw’umuryango,dushyigikira gahunda yubaka ubumenyi n’ubumenyingiro bw’umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 10 kugera kuri 12”, abana bakanguriwe gukomeza kugira umurava no kurangwa n’ indangagaciro.

Iyi gahunda igamije guha umwana w’umukobwa indangagaciro zimushoboza gukemura ibibazo ahura nabyo mu buzima bwe, bahabwa urubuga rwo kuganira ku bijyanye n’ubucuti, amakuru ahagije agenga imyitwarire yabo, kubana n’abandi, kuganira ku buzima bw’ imyororokere, kwirinda ihohoterwa , isuku n’imirire iboneye n’ibindi bigakorwa hifashishijwe abafashamyumvire.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2010 bwerekeye  ubuzima bw’abaturage,bugaragaza ko abagore 475/100.000 bapfaga babyara ,naho abana bari munsi y’imyaka 5, 76/1000 bagapfa .bikaba ari ibyatangajwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Ndimubanzi Patrick.

Impamvu:

-Mu mpamvu zatumaga habaho impfu nyinshi harimo kuba ababyeyi baratinyaga kujya kwipimisha
-Kubyarira imuhira
-Gutinda gufata icyemezo cyo kujya kwa muganga
-Kugira ingaruka z’imirire mibi
-Kunywa imiti ya gakondo
-Gutwara inda umwana akiri muto (cyangwa inda zitateganijwe)
-Gukuramo inda umuntu atabifashijwemo na muganga n’ibindi.

Mu cyumweru cy’ubukangurambaga , hazibandwa ku gukingira abana bari munsi y’imyaka 15 ; gutanga vitamine A  ku bana bafite ku  mezi 6 kugera ku myaka 5; gutanga ibinini bivura inzoka, gutanga inama zo kunoza urubyaro, kwigisha kwirinda malariya, gahunda y’isuku , kwirinda SIDA ,imirire mibi n’ibindi.

Mu gihe gito gishize iyi gahunda itangiye, hari icyo yagejeje ku bana bashima


Uwimbabazi Sala,umwangavu w’imyaka 12, akaba n’umunyeshuli mu kigo cya G.S.Cyabagarura,  ati”mu ihuriro dukora, twiga ku ndangagaciro ziranga abanyarwanda ,gukundana,gukunda igihugu , kugira isuku n’ibindi.”

Mukapasika Pascasie,umu mama ufite abana 2 b’abakobwa yashimye iyi gahunda

Ati”iyi gahunda yaramfashije,yafashije abana bange kwiga nyuma yuko bagiye mu ihuriro”
Iyi gahunda ikorera mu turere twose tw’igihugu, yatangiranye n’abakobwa 12000 (2014),  mu myaka itatu, ikazahugura abana 113,000.
Jean Claude Ntezimana

No comments:

Post a Comment