Wednesday, 12 December 2012

Waruziko"Gusonza"ahanini biterwa n'imitekerereze y'ubwonko

Waruziko ‘Gusonza’ahanini biterwa n’imitekerereze y’ubwonko



  



Mu bushakashatsi bwabo bakoze,abahanga bo mu bwongereza bemeza ko,gusonza cyangwa kumva ufite inyota yo kurya[Appetit] biterwa no kwibuka ibyo uba warigeze kurya,bityo bigatuma mu bwonko hazamo ko ushonje,ugahita ushishikarira no kujya kurya,bikaba byaratangajwe mu kinyamakuru Plos One,nkuko tubikesha urubuga Topsante.
Aba bongereza bakomeza bavugako,ubwonko bugira uruhare rugaragara mu kumva ko umuntu ahaze.Mu gihe cy’amasaha arindwi nyuma yuko umuntu amaze gufungura,abakoze ubu bushakashatsi bavumbuye ko kongera gusonza nta kindi kibitera, ko bidaterwa n’ibiryo wafashe uko byanganaga,ahubwo biterwa no kwibuka uko iyo ndyo yawe wigeze gufata yari imeze(uko ibyo biryo byari biteguye),ni ukuvuga ko iyo wibutse uko wabiriye bimeze bituma ugira ya mashyushyu yo kongera gufata ibindi,ugahita wumva ko ushonje.

Ku igeragezwa ryakorewe ku bantu bagera ku 1000,abashakashatsi bavuze ko ngo nyuma y’amasaha abiri umaze kurya,umuntu wumva agihaze biba bitatewe n’ubwinshi bw’ibiryo yafashe,ko ahubwo biterwa no kubona ibyo ugiye gufungura uko bimeze bikaba byatuma uhita wumva ubihaze.

Ibi byashimangiwe kandi na Jeffrey Brunstrom,akaba ari Umwalimu mu bijyanye na Psychologie muri Kaminuza ya Bristol[Bristol University],mu gihugu cy’ubwongereza,akaba anakuriye ubu bushakashatsi,yavuze ko ,gutekereza ku byo ugiye kurya bigira ingaruka ku mashyushyu yacu nko gutekereza ku ngano y’ibyo ugiye kurya.

Bakomeje basobanura kandi ko amaso ariyo atuma habaho amashyushyu/irari ryo kwifuza ibintu,nkuko byongeye gutangazwa n’abashakashatsi bo mu Buyapani bakaboneraho no gukora amalinete bise”Lunettes de regime”,akaba abafasha cyane mu gutuma barya bike kuko iyo bayambaye,yongera ingano y’ikiribwa ikaba nini mu maso yabo,hari abarya nibura biswi zingana na 10% zikaba ari nke,mu gihe bo bazibonaga ari nyinshi zikubye nka kabiri.Ibi bisobanuye ko amaso nayo afite uruhare mu gutuma ubwonko bukora ku bintu bitandukanye.
Jean Claude NTEZIMANA

No comments:

Post a Comment