Monday, 24 December 2012

Urugendo mu kurwanya ruswa ruracyari rurerure, Prof. Shyaka


Ibipimo by'imiyoborere  myiza mu Rwanda byashyizwe ahagaragara na Gar-up


IKigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, kiratangaza ko kemeranya n’ubushakashatsi bwakozwe na Gar-Up ku bipimo by’imiyoborere myiza mu Rwanda. Gar-Up igaragaza u Rwanda ku mwanya wambere ku isi mu kugira umutekano no kumwanya wa kabiri ku isi mu bihugu bitamunzwe na Ruswa.
Umuryango Gar-up mu bushakashatsi bwawo wise Global state of Mind,cyangwa se uko ibipimo biranga imiyoborere myiza bihagaze ku isi, ubigaragaza ukoresheje ibipimo by’igihugu kandi ukanashingira ku bitekerezo by’abagituye.
Mu bipimo bigera kuri birindwi uyu muryango wifashisha, mu bijyanye n’umutekano u Rwanda ruza ku mwanya wambere ku isi n’amanota 92% naho mu kurwanya ruswa rukaza ku mwanya wa kabiri kukuba rutaramunzwe na ruswa kuko ibarirwa kuri 12% mu nzego za Leta.
Uretse iyi myanya ibiri rugaragara ko ruza imbere, ahandi nko mu mibereho myiza no kubona imirimo usanga ruza mu myanya yo hagati, gusa bikagaragaza ko uburyo bwifashishijwe ku bubaka inzego bwatanze umusaruro.
Umusaruro icyakora na none ugikemangwa bitewe n’uko hari inzego kandi za leta zikivugwamo ruswa, imitangire ya serivise itanoze ndetse n’ubushobozi bw’abakozi budahagije.
Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, nawe yemeza ko hari ahakigaragara icyuho, ariko akagaragaza ko byerekana icyirekezo u Rwanda rufite ndetse n’uruhare rwaburi wese. “Ruswa kuba ihari irahari ariko nta bwo twayirangiza mu munsi umwe ariko kandi nta bwo twaryama ngo tudamarare twisinzirire ngo karabaye twararangije. Ni rwa rugendo turimo ariko tuzi aho tujya.”
Ku mwanya wa kabiri mu bijyanye n’umutekano haza igihugu cya Georgia, Katari igakurikira hamwe na Singapour iza ku mwanya wa kane,ari nayo ihita iza ku mwanya wambere mu bihugu bitarangwamo ruswa ikabije n’amanota 5%.
Source:Igitondo.com
By Ntezimana Jean Claude

No comments:

Post a Comment