Abatuye
mu murenge wa Nyange Akarere ka Ngororero baravuga ko imwe mu mpamvu zitera ikibazo
cy’imirire mibi gikunze kugaragara ku bana babo biterwa
no kubura imbuto zo kurya zirimo Avoka n’imyembe kubera ko nta biti by’avoka
n’imyembe bagiraga mu mirima.
Bavuga
ko ingemwe bahawe n’ ubuyobozi bw’umurenge wabo z’ibiti by’imbuto ziribwa
birimo avoka n’imyembe mu gihe kiri imbere imbuto zizera kuri ibi biti zizabafasha
kurandura imirire mibi ikigaragara mu bana babo.
Abaturage n'abayobozi bari gutera ibiti by'imyembe mu mirima |
Mukagakuru
Anatharie utuye mukagali ka Vuganyana muri uyu murenge wa Nyange , ati “kuba
muri uyu murge ntabiti by’avoka n’imyembe
bihari bituma abacuruzi b’imbuto zikomoka kuri ibyo biti bazigurisha ku giciro
gihanitse, nta nuwashidikanya ko ibi byaba biri no mu byatumye bamwe mu bana bo
muri uyu murenge barahuye n’ikibazo cy’imirire mibi kuko usanga mu miryango
myinshi nange nihereyeho ari ingorabahizi kubona amafaranga yo kugurira abana
avoka cyangwa imyembe”.
Gashirabake
Innocent nawe utuye mu murenge wa Nyange avuga ko kubera ubusharire buri mu butaka
bwabo butuma ibiti bateye by’avoka n’imyembe bidakura ndetse nibyagerageje gusa
naho bikura bikaba bidatanga umusaruro.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa wUmurenge wa Nyange,
Mukasano Gaudance nta nyuranya n’ibyo abaturage bavuga, ariko akabizeza ko mu myaka ibiri iri mbere iki kibazo kizaba cyamaze
gukemuka.
Ati“
mu ibarura ryakozwe mu mwaka ushize ku bana bari mu mirire mibi bo muri uyu
murenge ryagaragaje ko abana 110 bari mu kibazo cy’imirire mibi, ubu wenda
navuga ko hakozwe ibishoboka byose aho tugeze ubu muri uyu mwaka wa 2019 abana
20 aribo dusigaranye bari mu kibazo cy’imirire mibi.
Ubusanzwe mu mirima y'abaturage nta biti by'imbuto bagiraga, bigatuma bagira ikibazo cy'imirire mibi |
Sinabura
kuvuga ko rero uko kuba nta biti by’avoka n’imyembe tugira abaturage bakabaye
bakuraho izo mbuto zo guha abana babo na byo byaba biri mu byateje ikibazo
cy’imirire mibi mu bana”
Uyu
Munyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Akomeza avuga ko ubu muri uyu murenge hatangijwe igikorwa cyo gutera
ibiti by’avoka n’imyembe bitanga umusaruro mu gihe kitarambiranye, igikorwa
avuga ko batangiye gukora ku bufatanye na Minisiteri
y’urubyiruko hamwe n’umushinga wa World
Vision, ku buryo hari ikizere cy’uko abaturage batazongera kubura Avoka
n’imyembe baha abana babo.
Ku
ruhande rwa Minisiteri y’urubyiruko, Umukozi ushinzwe iterambere ry’urubyiruko
muri iyi Minisiteri Ngabonziza Benoin avuga ko
iyi Minisiteri yahisemo gukorana n’urubyiruko rwo muri uyu murenge muri gahunda yo gutera
ibiti by’avoka n’imyembe muri buri rugo, hagamijwe ko ikibazo ‘cy’imirire mibi
mu bana cyawugaragayemo gikemuka burundu, cyane ko ngo gishobora kuba
cyaratewe n’uko kubura Imbuto.
Ku
bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’umushinga wa World Vision ibiti
by’avoka n’imyembe bigera ku 11000 nibyo bimaze guterwa muri uyu murenge mu tugari
4. Iki gikorwa biteganyijwe ko kizakomereza no mu tundi tugari dusigaye.
(Se)