Umuhanga « Arsitote » avuga ko ubucuti ari uburinganire
bugereranywa n’ubutabera. Buri wese akorera undi ibyiza bingana n’ibyo nawe
agirirwa.
Kubera ubucuti abantu bagirana, hashyizweho n’Umunsi
mpuzamahanga wahariwe kuzirikana k’ubucuti [Tariki ya 30 Nyakanga buri mwaka]:
Ni igitekerezo cyagizwe na Joyce Hall washinze uruganda
Hallmark cards ruherereye muri Leta
zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Kansas, i Missouri, rukaba rwarakoraga
amakarita y’iposita (Cartes postales).
Uru ruganda rwahimbye uwo munsi mu rwego rwo gukora
uruhererekane rushingiye ku bantu batandukanye ariko bahuriye mu kintu runaka
nko gutembera(Social Network), maze bagahuzwa hakoreshejwe itumanaho rikoreshwa
n’abantu cyane maze bakajya basuhuzanya.
Bwa mbere uwo munsi
w’ubucuti wizihijwe n’igihugu cya Paraguay cyo muri Amerika y’Amajyepfo mu
mwaka 1958 kandi wizihizwa nk’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ubucuti. Bitanzwemo
igitekerezo na Ramon Artemio Bracho, icyo gihe abawijihije bahuriye I Pueto
Pinasco basangira amafunguro ya nijoro.
Uyu munsi waje kandi kwemezwa n’umuryango w’Abibumbye mu
mwaka wa 2011 kugirango himakazwe ubucuti hagati y’abantu b’imico itandukanye
hagamijwe kwimakaza amahoro mu batuye Isi.
Mu mwanzuro wa Loni 65/275 hagaragaramo gushimangira ko
urubyiruko arirwo shingiro ry’abayobozi b’ahazaza b’ibihugu, rugomba kwitabira
ibikorwa biteza imbere imico itandukanye hagati y’ibihugu hagamijwe kubaha umwihariko
wa buri muco no kwimakaza amahoro.
Abanditsi n’abasesenguzi batandukanye, basobanura ubucuti
nk’ubukungu ntagereranywa nyamara bukaba butihagije ubwabwo ahubwo bugomba kuba
bwubakiye k’ukuri. Ntabwo bugamje gusa ku kubana neza kw’ abantu, bugomba
kurenga bukarangwa no gukorera hamwe ibikorwa byiza.
Ubucuti mu Isi y’ikoranabuhanga !!
Mu gihe hambere haba mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi ku Isi
ubucuti bwagaragazwaga no gusurana, ari naho havuye umugani ngo « Ifuni ibagara
ubucuti ni akarenge » ; ubundi
bugashimangirwa n’impano zinyuraye, kwandikirana no guhana amakarite postales,
abanyarwanda bo bakagerekaho guhana inka no kunywana nk’igihango gisangiza
gupfa no gukira, gusa ubu byose byarorohejwe kubera itumanaho rishingiye ku
ikoranabuhanga.
Uyu munsi abantu barasurana kuri telefoni, ibintu byose
bisigaye byarabaye ikoranabuhanga. Ni ukohererezanya amashusho, amajwi
n’amafoto ajyanye n’ubucuti binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Twitter, Facebook,
Whatsaap, Viber, n’izindi.
Ubu kandi usanga ibintu byarahindutse aho usanga abantu
bahurira ku mbuga nkoranyambaga nta muntu uzi undi. Umuntu asaba undi ubucuti
kuri Facebook utamuzi, uko bukeye n’uko bwije iyo ukoresha Facebook ukisanga
muri Group ya Watsaap utazi inkomoko yayo.
Mbese usanga umuntu mu buzima bw’imbuga nkoranya-mbaga afite
inshuti amagana n’amagana nyamara ugasanga ntawe yakwita inshuti nyanshuti.
Gusa ikigaragara ni uko ubucuti bushingiye kuri izi mbuga
nkoranyambaga bigenda bwiyongera. Chaine imwe y’amahotel yitwa Mercure ndetse n’ikigo TNS Sofres kizobereye mu
bushakashatsi buzwi nka Sondage, bagaragaza ko nko mu bushinwa 72%
by’abakoresha Internet bagira inshuti zo ku mbuga nkoranyambaga bisa nko kugira
inshuti batanazi..
Aba bashakashatsi bakerekana ko muri iki gihe usanga ibyo abantu bita inshuti nyanshuti mu buzima,
ushobora gusanga ari 2% bonyine mubo
muhura umunsi ku wundi, 90% muhura mu nzira ntibakumenye ; naho nka 8% nibo muhura mukongera guhura
munzira mukabonana.
Fanny Plateau asobanura ubucuti nko gusangira urushinge
cyangwa se ubusabusa (Partage l’epingle).
Ntezimana Jean Claude