Thursday, 3 January 2013

Goma: Umubyeyi yabyaye abana barindwi

   

Umubyeyi wabyaye abana barindwi icyarimwe.
 
Umujyi wa Goma muri Kongo watangiranye umwaka wa 2013 inkuru idasanzwe y’umubyeyi wabyaye abana barindwi icyarimwe nkuko tubikesha Kigalitoday.com

Abana bavutse taliki 01/01/2013 mu bitaro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru (Hopital General de Goma). Abakobwa babiri n’abahungu batanu bakaba bavutse bafite amagarama ari hagati ya 400 na 600.
Bamwe mu batuye umujyi wa Goma bavuga ko bigoye guha amahirwe kubaho kw’aba bana kuko kubaho k’umwana ufite amagarama 600 bigoye.
Abana barindwi babyawe n'umubyeyi umwe icyarimwe.
Abana barindwi babyawe n’umubyeyi umwe icyarimwe.
Bamwe mu bashoboye kubona abo bana bavuga ko nyuma yo kuvuka bashobora kuba bitabye Imana nubwo nta makuru avuye mu buyobozi bw’ibitaro arabyemeza.
Umubyeyi wabyaye abana barindwi yari amaze imyaka ine yubatse urugo uru rubyaro rukaba rwari urwa mbere.
Jean Claude NTEZIMANA

No comments:

Post a Comment